Umuhanzi Dolly Parton yapfuye afite imyaka 80
Umuhanzi Dolly Parton yapfuye afite imyaka 80
Umuhanzi wâUmunyamerika wamamaye mu njyana ya Country Music, Dolly Parton, yapfuye afite imyaka 80, nkâuko umuryango we wabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.
Incamake
- Videwo: Reba uko imyuzure y'ibasiye umupaka wa Nepal na Tibet igahitana abantu bagera kuri 95
- Meta yemeye kwishyura miliyari zigera kuri 18 z'amadolari kugira ngo ikemure ibirego ku mbuga zayo nkoranyambaga
- Bamwe mu bayobozi ba Afurika basabye umuryango mpuzamahanga gufasha uwo mugabane guhangana na Ebola
- Nigeria igiye kwakira abandi baturage 65 bayo bavuye muri Afurika y'Epfo
- 'Yari umuntu wihariye': Abahanzi batandukanye bakomeje guha icyubahiro Dolly Parton
- Umukuru wa CIA yerekeje i Moscow mu biganiro bitari byatangajwe â ibivugwa n'ibitangazamakuru byo muri Amerika
- 'Umwiza cyane w'Amerika': Ba Perezida b'Amerika bahaye icyubahiro Parton
- Umuhanzi Dolly Parton yapfuye afite imyaka 80
Amakuru y'ikibiriraho
Didier Bikorimana na Latifa Mutesi & Dinah Gahamanyi
Videwo: Reba uko imyuzure y'ibasiye umupaka wa Nepal na Tibet igahitana abantu bagera kuri 95
Meta yemeye kwishyura miliyari zigera kuri 18 z'amadolari kugira ngo ikemure ibirego ku mbuga zayo nkoranyambaga
Meta ivuga ko yemeye kwishyura hafi miliyari 18 z'amadolari (miliyari 13.2 z'amapawundi) buri mwaka mu gihe cy'imyaka 10.
- Abavoka bakuru bari bahagarariye muri leta zitandukanye muri Amerika bagize icyo bavuga ku masezerano bagiye bavuga ko amafaranga agera kuri miliyari 17.1 z'amadolari (miliyari 12.57 z'amapawundi) agomba kwishyurwa na Meta.
Meta ivuga ko ayo mafaranga ashobora gukoreshwa mu "gutera inkunga gahunda z'umutekano w'urubyiruko kuri interineti, hamwe n'ibindi leta isaba".
Ni izihe mpinduka leta zashakaga ko Meta ikora ku mbuga zayo?
Leta zareze Meta zishaka ko habaho impinduka zitandukanye ku bicuruzwa byayo, nk'uko zibivuga uko ibintu bigenda ubu bitera "ingaruka mbi" ku bakiri bato bakoresha.
Bifuzaga ko ikigo:
- Gishyira mu bikorwa inzira yo gufasha ababyeyi kugenzura ingimbi n'abangavu
- guhindura "uburyo bwo gusaba inama bwo gukoresha dopamine"
- gukuraho amashusho menshi ahindura uko umuntu agaragara mu mafoto
- guhagarika videwo zifungura mu buryo bwikora
- kubuza gukora konti nyinshi
- Gukuraho kw'ikuuraho kwa videwo cyangwa "inyandiko z'igihe gito", nk'Inkuru za Instagram
Izi ngingo zose ni ingenzi mu bunararibonye bw'abakoresha kuri platform za Meta.
Izindi nkuru wasoma:
Bamwe mu bayobozi ba Afurika basabye umuryango mpuzamahanga gufasha uwo mugabane guhangana na Ebola
Umuyobozi wâIkigo cyâAfurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya, hamwe nâabayobozi bâu Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Repubulika ya Afurika yo Hagati na Uganda basabye umuryango mpuzamahanga kongera inkunga yâamafaranga kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya Ebola.
Itangazo ryatanzwe nuyu muryango ryavuze ko inkunga yâamafaranga igomba kujyana nâumuvuduko wâikwirakwira ryâiyi ndwara ikenewe. Iri tangazo ryavuze ko iyi ndwara imaze guhitana abantu barenga 2.600 muri Kongo, mu gihe abarenga 5.500 banduye iyi ndwara.
Bavuze ko gutinda gutanga inkunga bishobora gutuma abakozi bo mu rwego rw'ubuzima badahabwa imiti n'ibikoresho byo kwirinda.
Banasabye abaterankunga gusohoza imihigo yâimari basezeranye, igera kuri miliyari 1.3 zâamadolari, kugira ngo bashimangire ingamba zo kurwanya iyi ndwara.
Izindi nkuru wasoma:
Nigeria igiye kwakira abandi baturage 65 bayo bavuye muri Afurika y'Epfo
Nigeria yatangaje ko kuri uyu wa gatatu abandi baturage bayo 65 basubira mu gihugu cyabo bavuye muri Afurika y'Epfo, nyuma y'uko hongeye kugaragara impungenge z'ibitero byibasira abanyamahanga muri icyo gihugu.
Minisiteri yâububanyi nâamahanga ya Nigeria yavuze ko aba baturage bahaguruka ku kibuga cyâindege mpuzamahanga cya OR Tambo i Johannesburg, bakoresheje indege ya kompanyi y'igihugu y'Afurika y'Epfo kandi ko bari burare bageze i Lagos.
Minisiteri y'ububanyi n'amahanga yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko urugendo rwâabo baturage rwatewe inkunga nâabantu ku giti cyabo.
Iri tangazo rije mu gihe muri Afurika yâEpfo hakunze kugaragara umwuka w'ubushyamirane hagati y'abaturage bamwe bo muri icyo gihugu n'abanyamahanga bahatuye, aho rimwe na rimwe habaho ibikorwa byâurugomo nâimvururu byibasira abimukira baturuka mu bindi bihugu byo muri Afurika, harimo nâAbanya-Nigeria.
Iyi gahunda nshya yo gutaha ikurikiye izindi gahunda zo gucyura ku bushake Abanya-Nigeria bari muri Afurika y'Epfo, aho mu bihe byashize Abanya-Nigeria barenga 1,400 batahutse bavuye muri Afurika yâEpfo, nyuma yâimvururu zabaga muri icyo gihugu.
Leta ya Nigeria yakomeje gusaba abaturage bayo baba muri Afurika yâEpfo kubahiriza amategeko yaho, ndetse ikanahamagarira abategetsi bo muri Afurika yâEpfo guharanira umutekano wâabaturage bose, hatitawe ku bwenegihugu bwabo.
Izindi nkuru wasoma:
'Yari umuntu wihariye': Abahanzi batandukanye bakomeje guha icyubahiro Dolly Parton
Eminem
Umuraperi Eminem, izina rye nyakuri rikaba ari Marshall Mathers, yavuze ko Dolly Parton yamwoherereje ibaruwa yuje urukundo, nyuma yâuko bombi bashyizwe muri Rock & Roll Hall of Fame mu 2022.
Eminem yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati:
"Mbabajwe nâuko tutabonye amahirwe yo guhura, ariko kubona iyo baruwa Dolly yanyoherereje rwose byangizeho uruhare rukomeye mu buzima."
"Rwose ntibyari ngombwa ko afata umwanya ngo abikore [anyandikire]. Ndetse no ku mwana wakundaga cyane kumva umuziki wa rap, Dolly yari intangarugero. Yari icyamamare cyo ku rwego rwo hejuru. Dolly, uruhukire mu mahoro. Kandi ndagushimira amagambo meza wambwiye.â
Brandi Carlile, umuririmbyi akaba nâumwanditsi wâindirimbo wo muri Amerika, na we yanditse ubutumwa bwuje urukundo bwo guha icyubahiro Dolly Parton. Yibutse igihe Dolly âyamfashe mu maso mu biganza bye maze akansengeraâ.
Carlile yagize ati: âKuva icyo gihe sinigeze nongera kuba wa wundi. Birashoboka ko amasengesho ye yari afite imbaraga kurusha ayanjye cyangwa ayâundi muntu uwo ari we wese, kuko iryo sengesho ryagize ishusho yâuruziga rw'umukororombya kandi nizeye ko rizankomeza ubuzima bwanjye bwose.â
Beyoncé
Umuhanzikazi BeyoncĂ©, umwe mu byamamare bikomeye ku isi wenda ushobora kugereranywa na Dolly Parton mu kwamamara, na we yavuze ko Dolly yari âumuntu wihariye.â
Mu butumwa yatangaje ku rubuga rwe, BeyoncĂ© yanditse ati: âDolly, wari icyitegererezo. Inyenyeri ituyobora. Washiraga amanga [wariyemezaga] kandi wari umuhanga, wari ufite impano kandi ntiwacikaga intege. Wigishije benshi uko umuntu yakwihagararaho akaba uwo ari we mu buryo bwihariye. Nshimira ubuhanzi bwawe, umutima wawe, kugira ubuntu kwawe, urwenya rwawe ndetse nâubushobozi bwawe bwo kwihangira imishinga.â
Sabrina Carpenter
Sabrina Carpenter, icyamamare mu muziki wo mu njyana ya pop, yavuze ko azahora yibuka uburyo Dolly Parton yafataga ubuzima mu buryo bwâibyishimo no kudakomeza ibintu, nâuburyo yagiraga âurwenya rudasanzweâ.
Carpenter yashyize kuri Instagram amafoto yabo bombi bari hamwe ati: âIkintu cyonyine nashoboye kuvuga nyuma yâuko duhuye bwa mbere ni, âni koko ameze nkâumumarayika ugenda ku isiâ kandi âturasa nkâaho dushobora kuba turi abavandimwe!ââ
Billy Ray Cyrus
Umuhanzi Billy Ray Cyrus, wari inshuti ya hafi ya Dolly Parton ndetse bakaba barakoranye umuziki mu gihe cyâimyaka ibarirwa muri za mirongo, na we yavuze byinshi amwibukiraho mu buryo bwuje urukundo.
Ati: âMfite ibihe byinshi cyane nâibintu byinshi cyane nibuka [ndi kumwe] na Dolly, biragoye kumenya aho natangirira.
"Kimwe nâumuhungu wese wari ukiri muto, nakuze nkunda Dolly Parton. Yari umwe mu bagize ubuzima bwacu, kuri televiziyo zacu, [yabaga ari] mu byumba byâuruganiriro byacu.â
Izindi nkuru wasoma:
Umukuru wa CIA yerekeje i Moscow mu biganiro bitari byatangajwe â ibivugwa n'ibitangazamakuru byo muri Amerika
Umukuru w'urwego rw'ubutasi bwo mu mahanga rw'Amerika (CIA) yagiye i Moscow mu biganiro bitari byaratangajwe, nkuko bitangazwa n'igitangazamakuru CBS gikorana na BBC muri Amerika.
Amakuru avuga ko John Ratcliffe yageze aho mu murwa mukuru w'Uburusiya ku wa kabiri. Washington cyangwa Moscow, nta ruhande rwemeje imiterere y'urwo ruzinduko cyangwa uwo biteganyijwe ko ahura na we.
Inkuru irambuye hano
Izindi nkuru wasoma:
'Umwiza cyane w'Amerika': Ba Perezida b'Amerika bahaye icyubahiro Parton
Perezida wâAmerika Donald Trump yategetse ko amabendera yâAmerika yururutswa kugeza mu cya kabiri mu gihe cyâicyumweru uhereye ku munsi wâejo ku wa kabiri, mu rwego rwo guha icyubahiro umuhanzi Dolly Parton wapfuye afite imyaka 80.
Umunyamakuru wa BBC muri Amerika Anthony Zurcher avuga ko ibyo bibaho gacye cyane muri icyo gihugu.
Perezida Trump, mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa Truth Social, yagize ati: âIki ni igihombo nyacyo ku bantu babarirwa muri za miliyoni. Nta wigeze abaho umeze nka we, kandi nta nâuzigera abaho umeze nka we.â
Yasoje agira ati: âDolly, Uruhukire mu Mahoro! Isi iragukunda.â
Abahoze ari ba Perezida bâAmerika bakiriho, bose na bo batangaje ubutumwa bwo guha icyubahiro Dolly Parton, bashimagiza umurage asize mu muziki, ibikorwa bye byâubugiraneza ndetse nâuruhare yagize mu guteza imbere umuco wâAbanyamerika.
Bill Clinton
Bill Clinton yavuze ko Dolly Parton yari umwanditsi wâindirimbo nâumuhanzi âwihariyeâ, kandi ko yagezaga ku bantu âinkuru zâubuzima bwa buri munsi bwâAbanyamerika mu buryo burimo ukuri, ukwicisha bugufi kandi buvuye ku mutima.â
Yavuze ko we nâumugore we akaba nâuwahoze ari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika, Hillary Clinton, bari abafana bakomeye ba Dolly kuva bamubona mu mwaka wa 1974. Yashimagije kandi uruhare Dolly yagize mu guteza imbere gusoma no kwandika.
George W Bush
George W Bush yavuze ko we nâumugore we Laura bakundaga umuziki wa Dolly nâimyambarire ye.
Yagize ati: âYari umuhanzi ushimisha abantu cyane, ariko akaba nâumuntu mwiza kurushaho. Twubahaga ibikorwa bye byo guteza imbere gusoma no kwandika, guharanira ubuzima bwiza ndetse no gufasha abaturage [gutera imbere].â
Barack Obama
Barack Obama yanditse ati: âBiragoye gutekereza umuntu wagize uruhare runini kurusha Dolly Parton.â
Nuko arondora bimwe mu bikorwa bya Parton byâubugiraneza nâibihembo byinshi yagiye ahabwa.
Joe Biden
Joe Biden yavuze ko Dolly Parton yari âumuntu waharaniye ubudacogora uburenganzira bwâabagore nâuburinganireâ, nka bimwe mu bindi yaharaniye.
Yongeyeho ati: âAriko wenda icyâingenzi cyane kurushaho, Dolly yafataga buri muntu wese neza kandi akamwubaha.â
Umuhanzi Dolly Parton yapfuye afite imyaka 80
Umuhanzi wâUmunyamerika wamamaye mu njyana ya Country Music, Dolly Parton, yapfuye afite imyaka 80, nkâuko umuryango we wabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.
Mwishywa we, Bryan Seaver, mu butumwa bwa videwo yatangaje ku rubuga rwa Instagram, yagize ati: âAgahinda kari kuri twe [abasigaye], si kuri Dolly. Dolly yabayeho mu rumuri [mu mucyo], kandi ubu ari mu maboko ya Yezu/Yesu, rwose.â
Itsinda ryari rishinzwe itumanaho rya Dolly Parton na ryo ryasohoye itangazo ryemeza ko uyu muhanzikazi yapfuye.
Dolly Parton yavutse mu mwaka wa 1946, mu muryango wâabahinzi ukennye wabaga mu nzu nto yari ifite icyumba kimwe, hafi yâumugezi wa Little Pigeon, muri leta ya Tennessee.
Yari umwana wa kane mu bana 12. Se, Robert Lee Parton, yari umuhinzi wâitabi. Bivugwa ko igihe Dolly yavukaga, se yahaye umumisiyoneri umufuka wâifu yâibigori nkâigihembo cyo kumufasha mu kubyara.
Dolly yavuze ko nyina, Avie Lee, yakundaga kuririmba indirimbo gakondo buri gihe. Nanone yatewe imbaraga na nyirasenge we wacurangaga gitari akanandika indirimbo.
Nyirarume yajyaga amuherekeza mu bitaramo bye bya mbere, akamucurangira gitari.
Dolly yatangiye kuririmbira mu rusengero rwari mu gace bari batuyemo, aho sekuru yari umuvugabutumwa, ubwo Dolly yari afite imyaka itandatu.
Mbere yâuko agera mu myaka yâubwangavu, yari yaratangiye no kuririmba kuri televiziyo yari mu gace kâiwabo.
Afite imyaka 13, yari amaze kugera ku rwego rwo hejuru mu njyana ya Country Music. Yataramiye ku rubyiniro ruzwi cyane rwa Grand Ole Opry i Nashville, muri Tennessee.
Itangazo ryasohowe n'itsinda ry'abakoranaga na we rivuga ko Dolly Parton yapfuye nyuma y'igihe gito yari amaze arwaye kanseri (cancer).
Yapfiriye ku ivuriro rya Vanderbilt-Ingram, muri leta ya Tennessee, akikijwe n'abamukunda, nkuko iryo tangazo ribivuga.
Mu mezi ya vuba aha ashize, Parton yikuye mu bikorwa byo kugaragara mu ruhame yateganyaga kwitabira, kubera "ingorane z'ubuzima".
Izindi nkuru wasoma:
Mwaramutse neza!
Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo mu buryo bw'aka kanya.
How it works
Once you click Generate, Ollama reads this article and crafts 5 comprehension questions. Your answers are graded against the article content â general knowledge won't be enough. Score 70+ to count toward your certificate.
Questions are cached â you'll always get the same 5 for this article.